Mukabaramba yijeje inkunga mu mushinga uzafasha mu masaziro y’abarokotse Jenoside

Mukabaramba yijeje inkunga mu mushinga uzafasha mu masaziro y’abarokotse Jenoside

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukabaramba Alvera, yijeje ko Leta izatanga inkunga mu mushinga uzafasha abakecuru bo mu Karere ka Gisagara barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abo bakecuru bibumbiye hamwe mu muryango witwa “Association Duhozanye” kuri uyu wa Gatatu bamuritse ku mugaragaro umushinga uzabafasha kujya bahabwa ubuvuzi no kwirinda indwara zibasira abageze mu zabukuru.

Umuyobozi wa Association Duhozanye, Mukarutamu Daphrose, yavuze ko uwo mushinga uzibanda ku kubaha ubuvuzi, kugorora ingingo, kunanura imitsi, kwirinda indwara zibasira abageze mu zabukuru ndetse no kubaha ubujyanama bubarinda ihungabana.

Ati “Igihe abanyamuryango bacu bagezemo ni icyo kwegerwa, ni umushinga uzadufasha kwirinda indwara cyane iz’ihungabana n’izindi zishobora kubafata zikunze kwibasira abageza mu zabukuru. Tuzashaka abaganga babidufashamo.”

Mukarutamu yavuze ko mu bikenewe ngo umushinga utangire gushyirwa mu bikorwa harimo inzu yo gutangiramo ubuvuzi, ibikoresho byabugenewe ndetse n’abaganga bazajya bita kuri abo bakecuru bagakurikirana ubuzima bw’abo.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukabaramba Alvera, yashimye umushinga wabo abizeza ko Leta igiye kubaha iby’ibanze bikenewe kugira ngo bahite batangira umushinga.

Ati “Mu byihutirwa mwavuze, Leta y’u Rwanda ntishobora kubura amafaranga y’umuforomo, ay’umujyanama mu bijyanye n’ihungabana, ntiyabura kandi ibyo byumba bibiri hakajyamo n’ibyangombwa kugira ngo mutangire.”

Yakomeje abagira inama yo kujya bitabira gukora siporo bashoboye babifashijwe n’ubuyobozi ndetse n’abashinzwe kubareberera kuko nayo ari nziza mu buzima.

Yasabye ko bakomeza n’ibikowa byiza batangiye byo kwigisha urubyiruko no kurugira inama ku bijyanye no kwitegurira ejo hazaza heza.

Bamwe mu bakecuru bibumbiye muri Association Duhozanye bavuga ko uwo mushinga bawitezeho kugira ubuzima bwiza no gusaza neza bishimye.

Mukarwigema Madelene ati “tugeze mu myaka yo kurwaragurika no guhinamirana none kuba twagize amahirwe yo kwemererwa abaganga bazajya badukurikirana, turishimye cyane. Tuzabasha no kugenda ndetse no gukora uturimo two mu rugo kuko muri iki gihe benshi muri twe barwaye umugongo nibabasha kunama.”

Association Duhozanye ibumbiye hamwe abakecuru 3300 barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Bibumbiye no mu matsinda mato bakoreramo ibikorwa byo kwizigama no kugurizanya amafaranga.

Igikorwa cyo gutangiza uwo mushinga cyahuriranye no korozanya inka aho abazihawe mbere zikabyara bituye bagenzi babo.